HUYE, RWANDA 2025
Abanyeshuri bashya ba University of Rwanda, ishami rya Huye, bavuga ko bishimiye kandi banyuzwe n’iterambere rya serivisi z’ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo muri kaminuza, by’umwihariko internet(murandasi) iboneka ahantu hose, ibafasha gukurikirana amasomo no kuganira n’abandi banyeshuri.
Bavuga kandi ko bishimira ahantu hateguwe neza ho kwigira no kuruhukira, harimo udutebe twiza, ibiti bitanga umwuka mwiza n’akayaga keza, hamwe n’amatara amurika nijoro, bituma bashobora kwiga cyangwa kuganira mu mutekano usesuye.
Bemeza ko ihuriro ry’ibi byose ribaha umwanya wo kwiga bisanzuye, gutekereza neza no kwitegura amasomo mu buryo bugezweho, bikaba bizabafasha kuzamura imyigire yabo no gutegura ejo hazaza habo mu buryo bw’umwuga.

13 views
0 comments
Comments (0)
No comments yet. Be the first to comment!